Inkuru Yawe Nyakuri
Imfashanyigisho y’Ingenzi y’Iminsi 50 ivuga ku Bugingo Bwawe Bushya hamwe na Yesu
GURA KIMWE. TANGA KIMWE.* Ubuzima bwawe bushobora guhinduka mu Minsi 50. Iyi mfashanyigisho y’Inyigisho ya Bibiliya IMWE ikubiyemo BYOSE ivuga iby’ibanze biranga ubuzima bw’umwigishwa ikaba igenewe abakristo bashya bo hirya no hino ku isi (ntiharimo ingero zo mu bihugu by’iburengerazuba). Biragoye kugirana ubusabane bwiza n’Imana no gusohoza intego yawe utarasobanukirwa neza Inkuru y’Imana n’uruhare uyifitemo.
Iyi nyigisho yo gusoma mu minsi 50 ihishura IBY’IBANZE MU BUZIMA BWO KWIZERA byagufasha kugirana ubushuti bwimbitse na Yesu & kugira UBUMENYI BUFATIKA bwatuma uba umwigishwa We.
Ibyo abizeye bakuze bamenye mu gihe kirekire gishize, wabimenya mu minsi 50 gusa binyuze muri uru rugendo rworoheje ariko ruhindura ubuzima.
Icyumweru cya 1: Inkuru y’Imana—Kumenya inkuru rusange ya Bibiliya
Icyumweru cya 2: Inkuru Yawe—Kwakira kamere yawe nshya muri Kristo
Icyumweru cya 3: Intego Yawe—Gusohoza intego y’ubuzima bwawe
Icyumweru cya 4: Kuguma—Gukomeza kubana n’Imana
Icyumweru cya 5: Ijambo ry’Imana—Gutega amatwi Umutangabugingo
Icyumweru cya 6: Gusenga—Kuganira n’Umutangabugingo
Icyumweru cya 7: Umwuka Wera—Kubaho Inkuru Yawe mu Mbaraga z’Imana
Buri cyumweru uzamenya byinshi ku nkuru yanditswe muri Bibiliya.
Uzamenya amabanga y’ubuzima bwa gikristo, nk’uburyo waguma muri Kristo, kuva mu rujijo, kurwanya ibishuko, no kuramya Imana mu bihe by’umubabaro.
Uzamenya kandi uburyo bufatika bwo kwiga Bibiliya yawe, gusangiza abandi kwizera kwawe, guhindura abantu abigishwa, no gusenga. Niba utaragira ubusabane na Yesu, uzabona amahirwe yo gutera iyo ntambwe.
Buri munsi usozanya n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa Inshingano Nkuru hakoreshejwe Icyanditswe, ibibazo, n’ahantu hagufaha gutera izindi ntambwe zikurikira.
IKI GITABO NI ICYAWE MU GIHE:
- Uri uwizera Yesu mushya ushaka gutera izindi ntambwe zigufasha gukura mu kwizera kwawe,
- Uri umukristo wifuza kwigishwa cyangwa kwigisha abandi,
- Ushaka kumenya byinshi byerekeye ubukristo n’uko wahinduka umwigishwa wa Yesu.
IBYO ABASOMYI BAVUGA:
“Urugendo RUHINDURA UBUZIMA.” Scott Ray, IMB
“Kimwe mu BITABO BYIZA BYO GUHINDURA ABANTU ABAKRISTO nasomye.” Chris Price, Umushumba w’itorero Chets Nocatee
“Ndabizi ko KIZAGUTERA INTEGE.” Dr. Richard Blackaby, umwe mu banditse igitabo cyitwa Experiencing God
“Ni igitabo abakristo bashya BAGOMBA GUSOMA, ariko KIGORA abakristo benshi kumva.” Mac Heavener, Trinity Baptist College
“Igitabo gisobanutse, CYOROSHYE KUMVA, kirimo inyigisho nzima.” Kelley Hastings, Umuvugabutumwa w’Abagore
“Igitabo gikubiye hamwe inyigisho z’ivugabutumwa n’izo GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA.” Bob Bumgarner, umuyobozi w’umuhanga mu by’ivugabutumwa
“Ni INYIGISHO Y’IMBITE isubiza ibibazo byinshi wibaza mu rugendo rwawe rw’umwuka.” Betzaida Vargas, uwatangije umurywango witwa Samaritana del Pozo
UBUZIMA BWAWE BUFITE INKURU NSHYA WAVUGA:
Gira kwizera nyakuri n’ibyishimo ushyira mu bikorwa uku kuri gutunganye guhindura ubuzima bwawe. Guhura na Yesu ni intangiriro. Kumukurikira—uko ni ko inkuru yawe nyakuri ihishurwa.
weniger anzeigen expand_lessVersandkostenfreie Lieferung! (eBook-Download)
Als Sofort-Download verfügbar
- Artikel-Nr.: SW9781958535271450914